BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gicumbi/Byumba: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baremeye abatishoboye

Gicumbi/Byumba: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baremeye abatishoboye

admin
Last updated: September 5, 2022 12:47 pm
admin
Share
SHARE

Inteko rusange y’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Byumba yaganiriye ku byagezweho mu mwaka wa 2021/2022, n’ibikorwa bateganya gukora muri uyu mwaka.

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Byumba bazengurutse umujyi mu karasisi ko gushima ibyagezweho

Yabereye mu Mudugudu wa Gacurabwenge, Akagari ka Gacurabwenge, mu Murenge wa Byumba.

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Byumba baremeye abantu 21 babagenera ibyo kuryamaho, (matelas) zifite agaciro Frw 252,000.

Usibye ibiryamirwa, banatanze amabati yo gusakara inzu z’abanyamuryango batanu, ayo mabati yaguzwe Frw 800, 000. Abahawe amabati byagaragaye ko inzu bafite zivirwa.

Hanatanzwe miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu na mirongo ine na kimwe (Frw 1 641 000) yo kugurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, hanatangwa imyaka toni imwe n’ibiro magana atanu na mirongo ine na birindwi (Kg 1 547) yiganjemo bishyimbo, ingano n’ibigori.

Ibyo biribwa byatanzwe mu rwego rwo kuganuza abanyamuryango n’abandi bitabiriye iteko rusange.

Abanyamuryango ba FPR bashimangira ko bishimiye inkunga yatanzwe, kandi ko biteguye kurushaho kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, ubwisanzure n’iterambere.

Bavuze ko batewe ishema n’imiyoborere y’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Mme Uwera Parfaite, umuyobozi w’akarere ushinzwe ubukungu yambaye ipantaro itukura

Kantengwa Venelanda umwe mu baturage bitabiriye inteko ati: ”Byari ibyishimo kuri twese, kandi usibye akarasisi kakozwe n’abasaza n’abakecuru, twanashimye ko bafashije bamwe mu batishoboye. Uzi umuntu ugutegurira imikino akaguha n’ibyo ucyura mu rugo iwawe.”

Hon Depite Ndoriyobijya Emmanuel, yari umwe mu bitabiriye inteko rusange, hari abagize komite nyobozi y’umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Gicumbi, ndetse n’umuyobozi w’umuryango ku rwego rw’Akarere, Madamu Kazera Julienne.

Hon Depite Ndoriyobijya Emmanuel yavuze ko ikigamijwe ari ukurushaho kubaka iterambere ry’Abanyarwanda, ndetse no kuganira n’abaturage batandukanye, bagakusanya ibitekerezo by’ibigomba gukorwa mu gihe kizaza.

Umuhango waranzwe n’ibirori bitandukanye, harimo imikino, no gukora akarasisi mu mujyi wa Byumba.

Hon Depite Ndoriyobijya Emmanuel witabiriye inteko rusange ya RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Byumba
Ibiribwa byahawe abanyamauryango n’abandi bashyitsi batishoboye bari mu nteko rusange

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?