BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Mar 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Yanga wanditse ibigwi mu gusobanura filime yashyinguwe -AMAFOTO

Yanga wanditse ibigwi mu gusobanura filime yashyinguwe -AMAFOTO

admin
Last updated: August 29, 2022 6:20 pm
admin
Share
SHARE

Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga mu gusobanura amafilimi uherutse kwitaba Imana azize indwara ya kanseri y’umwijima yashyinguwe kuri uyu wa Mbere, aherekezwa n’imbaga y’abantu banyuranye barimo abakuru n’abato.

Umugre wa Yanga n’abana be bamusezeyeho bwa nyuma

Kuri uyu wa 29 Kanama 2022, amarira n’agahinda byashenguye umuryango, inshuti n’Abanyarwanda ubwo basezeragaho bwa nyuma Yanga.

Yanga yitabye Imana ku wa 17 Kanama, 2022 aguye muri Afurika y’Epfo, azize Kanseri y’umwijima nk’uko byatangajwe n’umuryango we.

Mu gitondo cyo ku wa 27 Kanama 2022 nibwo indege yari ivuye muri Afurika y’Epfo yagejeje umubiri wa Yanga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2022 habayeho igitaramo cyo kwizihiza ubuzima yabayemo, havugiwe ibigwi by’uyu mugabo w’igikundiro mu bakuru n’abato.

Umubiri wa Yanga wakuwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru mu gitondo cyo kuri uyuwa Mbere, ugezwa mu rugo aho yasezeweho bwa nyuma. Umuryango n’inshuti za Yanga bagiye kumusabira mu isengesho ryabereye mu rusengero rwa ‘New Life Bible Church’.

Nyuma bakomereje mu irimbi rya Rusororo aho umubiri we washyinguwe mu cyubahiro kibereye umunyabigwi.

Abiganjemo ibyamamare mu Rwanda batabaye umuryango wa Yanga batanga n’ubutumwa bwo gufata mu mugongo abasigaye.

Umuyobozi mukuru wa Banki Nkuru y’Igihugu Hon John Rwangombwa ni umwe mu bitabiriye umuhango wo gushyingura Yanga.

Abahagarariye Ministeri y’Umuco nabo bashyize indabo ku mva ya Yanga banashimirwa uruhare rwabo mu gufata mu mugongo uyu muryango.

Umuryango wa Yanga wavuze ko ubuzima bwe bwaratanzwe n’ibikorwa by’urukundo no gutanga ibyishimo.

Leta y’u Rwanda yashimiwe kuba yarafashije umuryango wa nyakwigendera mu kugira ngo umubiri w’uyu mugabo ubashe kugezwa mu Rwanda.

Umubyeyi wa Yanga ashyira indabo ku mva y’umuhungu we
Itsinda ry’abakina muri filime y’uruhererekane ya Bamenya batabaye
Abasobanuzi ba Filime bashenguwe n’urupfu rwa Yanga
Hon John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda yashyinguye Yanga
Umugore n’abana ba Yanga bamusezeyeho bwa nyuma

Umugore wa Yanga n’abana be bamusezeyeho bwa nyuma

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Iran yemeje urupfu rw’Umuyobozi w’Inama y’Umutekano yayo

Leta ya Iran yemeje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo, Dr. Ali Larijani,…

Musanze: Yafatanywe ibiro bisaga 6 by’urumogi arimo kurukwirakwiza

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 werurwe 2026,…

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi

Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za…

Abasirikare b’u Rwanda bari bagiye gutanga ubutabazi muri Jamaica bagarukanye ishema

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bari berecyeje muri Jamaica mu butumwa bw’ubutabazi…

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari we…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?