BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Ubuyobozi bwa Kiyovu bwatumije Inteko Rusange y’Abanyamuryango

Ubuyobozi bwa Kiyovu bwatumije Inteko Rusange y’Abanyamuryango

admin
Last updated: August 25, 2022 11:01 pm
admin
Share
SHARE

Biciye mu butumire bwahawe Abanyamuryango bose ba Kiyovu Sports, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatumije inama y’inteko rusange izaba muri Nzeri 2022.

Abanyamuryango ba Kiyovu Sports batumiwe mu nama y’inteko rusange izaba muri Nzeri 2022

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2021/2022, Abanyamuryango ba Kiyovu Sports bari bataricarana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ngo baganire ku hazaza hayo.

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022, ni bwo Ubuyobozi bw’iyi kipe bwahaye ubutumire Abanyamuryango bose bubatumira mu nama y’inteko rusange y’ikipe bihebeye.

Nk’uko bigaragara mu butumire UMUSEKE ufitiye kopi, iyi Nteko rusange iteganyijwe tariki 24 Nzeri 2022.

Ku murongo w’ibyigwa hariho ingingo esheshatu.

Izo ngingo ni:

  1. Raporo y’umutungo

  2. Raporo tekinike

  3. Kugeza ku banyamuryango ubwegure bw’abagize komite no kubwemeza

  4. Kuzuza inzego

  5. Kwakira Abanyamuryango bashya

  6. Utuntu n’utundi

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwasabye buri munyamuryango wifuza kuzatanga ikindi gitekerezo kitari ku ngingo y’ibyigwa, ko yabicisha kuri Email y’iyi kipe ([email protected]) mu minsi 15 uhereye igihe yaboneye ubutumire.

Muri iyi kipe haherutse kuvugwa bamwe mu bagize Komite Nyobozi bamaze kwegura ku nshingano zabo. Aba barimo visi Perezida wa Mbere n’Umunyamabanga Mukuru, Munyengabe Omar.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal ni we watumije inteko rusange
Ubutumire butumira Abanyamuryango bose ba Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Minisiteri ya Siporo yateye utwatsi ibinyoma by’uko yahagaritse amatora ya FERWAFA

2 Min Read
Imikino

AS Kigali yungutse umutoza mushya

1 Min Read
Imikino

Yanga SC yitegura Rayon Sports yabonye umutoza mushya

2 Min Read
Imikino

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?