BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Perezida Kagame yiyemeje guhagurukira ibibazo by’abamotari

Perezida Kagame yiyemeje guhagurukira ibibazo by’abamotari

admin
Last updated: August 25, 2022 2:42 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Kagame yavuze ko agiye guhagurukira ikibazo cy’abamotari bavuga ko babangamiwe n’igiciro cy’ubwishingizi bwa moto kizamuka umunsi ku wundi n’indi misoro “myinshi bishyuzwa”.

Perezida Paul Kagame akemura ibibazo by’abaturage bo mu Ruhango(Photo The NewTimes)


Umukuru w’igihugu yavuze ko ikibazo cyatumye abamotari mu Mujyi wa Kigali bakora imyigaragambyo yacyumvise, kandi ko agiye kubafasha mu bibazo bamugejejeho.

Mu ngendo arimo mu Ntara aganira n’abaturage, ubwo yari mu Karere ka Ruhango, Bizimana Pierre ukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto,  yabwiye Umukuru w’Igihugu, ko abamotari bamubuze ngo bamugezeho ibizitira iterambere ryabo.

Yagize ati “Twebwe dukorera hano mu Ruhango ariko twumva za Kigali bigaragambya kandi tuzi ko imyigaragambyo itemewe, ibyo aribyo byose nkeka ko bababuze kugira ngo babashe kukibabwira.”

Bizimana yakomeje avuga ko bafite ikibazo cy’ubwishingizi buhenze cyane n’indi misoro myinshi basabwa gutanga.

Ati “Dufite ikibazo cya assurance (ubwishingizi) ihenze cyane, ku buryo moto yange nyishyurira ibihumbi ijana na mirongo itangadu na bitanu (Frw165,000), tukishyura ibintu bitandukanye, ipatante, umusoro ku nyungu, tukishyura byinshi bitandukanye ku buryo utabasha kugura umwenda cyangwa ngo urihire umwana mwishuri.”

Yongeyeho ati “Turabasaba ngo ikibazo cyacu kibe icyanyu mukidukurikiranire.”

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cyatumye abantu bigaragambya yacyumvise. Yasabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana aho icyo kibazo kigeze gicyemurwa.

Minisitiri yasubije ko mu mezi abiri kizaba cyabonewe umuti.

Ati “Icyo kibazo avuze koko ni cyo, ariko iinzego zirimo ziragikurikirana ku buryo twamwizeza ko mu gihe gito, yaba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yaba Banki Nkuru y’Igihugu, yaba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, hari “proposals” (imishinga) zamaze gukorwa.”

Umukuru w’igihugu yibajije impamvu inzego zitagira aho zihurira ngo zorohereze abantu, yizeza abamotari ko agiye kugira uruhare mu gucyemura ikibazo kibabangamiye.

Yagize ati “Icyo kibazo rwose nanjye ndagishyiramo uruhare rwanjye turaza kugicyemura.”

Abamotari barasaba ko bakoroherezwa ku bwishingizi kugira ngo imibereho yabo ibashe gutera imbere.

Amarira y’Abamotari azahozwa na nde?

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Nyakeza Claudine says:
    August 25, 2022 at 7:15 pm

    Ariko kandi ubujura bwinshi buri muri ziriya mashini “mubazi” zikiriza abadakora zigahombya abamotari. Nacyo gikwiye kwitabwaho mu maguru mashya.

    Reply
  • kamotera says:
    August 26, 2022 at 10:39 am

    Nukuri H.E iyo atangiye gusura abaturage hari ibibazo byinshi bikemuka ndetse usanga hirya no hino abayobozi aribwo bafata umwanya wo gukemura ibyananiranye. Nubu rero icyo tumwisabira azanashishoze abaze uko abari abakozi ba leta bahagaritswe mu buryo burtumvikana aho usanga;
    !. umuyobozi utarifuzaga umukozi runaka amuhindurira Profile ngo umwanya awubure
    2.Hari aho birukanye abakozi imyanya barimo ishyirwa ku isoko kandi hasabwa ibyo abari bayirimo bari bujuje; Urugero ni muri RAB
    3. Kwirukana abantu bari hejuru y’imyaka 50 kandi bazi ko bigoye kubona ahandi akazi ntibagenerwe Pansiyo kubera itegeko risaba nibura 60 ndetse bakanabahagarikira kwivuza kandi baba barakoreye leta igihe kirekire.
    4. Banabaze MIFOTRA amahugurwa yahaye abo basezerewe ngo hari gahunda yihariye yo kubafasha kwihangira imirimo ugasanga kwari nko kurangiza bugdet yabo no gutanga raporo nziza hejuru ko hari icyo bakoze. kugeza ubu nta na kimwe kirakorwa.
    5. Ibyo byose mvuze ni ugushora leta mu gihombo bitari ngombwa.
    Ikindi kandi nuko ibi byo guhagarika abakozi atari uko byari byifujwe ahubwo basabaga ko abakozi basaranganywa mu nzego z’ibanze n’ahandi bakenewe niko byari byifujwe mu nama yabereye i Gabiro iyobowe na H.E.
    Abamwangisha abaturage barahari pe ahere muri Mifotra aho Ps yayigize nk’akarima ke yiyibagije ibyamubayeho akiyobora Bugesera.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?