BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ruhango: Abagizi ba nabi batemye Umupolisikazi bikabije

Ruhango: Abagizi ba nabi batemye Umupolisikazi bikabije

admin
Last updated: August 24, 2022 11:08 am
admin
Share
SHARE

Mukeshimana Claudine ubarizwa muri  Polisi  y’Igihugu akaba akorera kuri Sitasiyo  ya Byimana  mu Karere ka Ruhango, we n’undi mugabo bakomerekejwe n’abagizi ba nabi babatemye.

Akarere ka Ruhango

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Mudugudu wa Rusororo,  Akagari ka Kirengeri mu Murenge wa Byimana, saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba (18h30) wo ku wa Kabiri tariki 23 Kanama, 2022.

Mukeshimana Claudine yavaga ku kazi atashye iwe mu rugo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko ubwo yerekezaga iwe mu rugo yahuye n’umugabo witwa Renzaho Emmanuel wari ufite igari biba ngombwa ko aricunga bagenda n’amaguru bombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Mutabazi Patrick yabwiye UMUSEKE ko bageze imbere gato bahuye n’abantu batatu barabasunika bagwa hasi batangira kubatema bahereye kuri Mukeshimana Claudine, bamutemye mu mutwe no ku kaboko bikabije bamwambura telefoni n’igikapu yari afite.

Gitifu yavuze ko uyu Renzaho Emmanuel we yakomeretse byoroheje.

Yagize ati: “Mukeshimana yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo  yitabweho naho Renzaho yoherezwa mu Kigo Nderabuzima cya Byimana.”

Mutabazi  avuga ko aho abo bombi batemewe ari hafi y’urugo rw’umuturage witwa Bienvenue Marie Claudine.

Amakuru yavugaga ko Mukeshimana Claudine abaganga banzuye kumukuraho ikiganza cy’akaboko katemwe ariko Umuyobozi w’Ibitaro yabihakanye.

Dr Muvunyi Jean Baptiste Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi yatubwiye ko ikiganza kitaravaho burundu ko barimo gukora ibishoboka byose ngo bamuvure.

Gusa yavuze ko cyangiritse bikomeye ndetse akaba yanakomerekejwe umutwe bikabije.

Mukeshimana Claudine yari aherutse mu butumwa bw’akazi hanze y’Igihugu mu minsi ishize.

Cyakora abatuye muri ako gace bavuga ko hakunze kubera urugomo rw’abantu bitwaje intwaro gakondo bagatema abantu bakabambura n’ibyo bafite.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko abakekwaho iki cyaha cyo gutema abantu bahise birukanka, iperereza rikaba rikomeje.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
13 Comments
  • KAMALI Jean says:
    August 24, 2022 at 11:42 am

    Iyi nkuru irababaje kandi iteye ubwoba.
    Abakoze ayo mahano bashakishwe bahanwe.

    Reply
  • BA says:
    August 24, 2022 at 12:38 pm

    Arikose nukubera iki hasigaye urugomo rukabije? Ubu rwose kugenda nimugoroba ahantu hari umwijima uba ufite ubwoba.Hari abasore basigaye batangira abantu cyane cyane abadamu bakabashikuza amatelefone ndetse n’amasakoshi. Ikabuga mumurenge was Rusororo mukagari ka Kabuga ya mbere byamaze kuba ibimenyerewe,mbese abajura bahawe intebe.Inzego zibanze na policing zifashe abaturage dutange amakuru ibisambo bikanirwe ibirukwiye.

  • Martin says:
    August 24, 2022 at 4:55 pm

    Yooo!!! Komera mubyeyi. Abagizi ba Nabi bashakishwe babiryozwe, gusa kuri iyi station mperutse kuhagirira ikibazo kirimo abapolisi baho mugihe ngiye kugikurikirana mpasanga abapolisikazi 2 Bari barinze mabuso barancunaguza, barantuka nibaza icyo nzira. Barebe neza niba Atari iryinyo ryahorewe irindi gusa ntibikwiye, n’ uwagira ikibazo nk icyo yakwegera ubuyobozi. Umutekano nawo witabweho Kandi abaturage batangire amakuru kugihe. Urware ubukira.

  • uwiringiyimana alexis says:
    August 25, 2022 at 10:54 am

    mana yajye tabara abawe harimo na mukeshimana claudine.gusa abakoze ubwobugome ndengakamere wakurikiranwe nibafatwa bahanwe ndetse bikomeye.

    Reply
  • B says:
    August 26, 2022 at 10:37 am

    Ubwo byabaye ku bashinzwe umutekano , nibwo bari bwemere ko bibaho. Abakomerekejwe Imana ibarinde kandi ibakize.

    Reply
  • B says:
    August 26, 2022 at 10:37 am

    Ubwo byabaye ku bashinzwe umutekano , nibwo bari bwemere ko bibaho. Abakomerekejwe Imana ibarinde kandi ibakize.

    Reply
    • Anonymous says:
      August 27, 2022 at 7:40 am

      Ibyo byatubayeho mu mugenga wa busasamana I Nyanza mu Kagari ka Kavumu, tugerageza kubarwanya dukoresheje irondo. Kandi ni abo neza neza. Baza bambaye amakoti bafite ibikapu n’imihoro mishya ityaye. Batega mu masaha ya 6pm kugeza saa mbili.

      Reply
  • Dida says:
    August 27, 2022 at 7:02 pm

    Abaporisi bimusanze biruka kumagare nimugoroba aho guhasha abatera kaci none reba aho bigeze

    Reply
  • Dida says:
    August 27, 2022 at 7:02 pm

    Abaporisi bimusanze biruka kumagare nimugoroba aho guhasha abatera kaci none reba aho bigeze

    Reply
  • Pingback: Inzego z’umutekano zarashe abantu babiri bataramenyekana (AMAFOTO) – Umuseke
  • Pingback: Inzego z’umutekano zarashe abantu babiri bataramenyekana (AMAFOTO) – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?