BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 20, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Ibihembo bya Kiss Summer Awards byongewemo ibyiciro bishya

Ibihembo bya Kiss Summer Awards byongewemo ibyiciro bishya

admin
Last updated: August 23, 2022 12:17 pm
admin
Share
SHARE

Radiyo ya Kiss Fm yamaze gutangaza ko yongeye ibyiciro bibiri bishya mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2022 biturutse ku busabe bw’abakunzi b’umuziki.

Ariel Wayz ari mu cyiciro gishya cy’umuhanzikazi wahize abandi muri Kiss Summer Awards 2022

Ibihembo bya Kiss Summer Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya Kane mu rwego rwo gushimira abanyamuziki mu byiciro bitandukanye.

Bihabwa abahanzi, abatunganya indirimbo (Producers) bagize uruhare mu gukora indirimbo zahize izindi mu gihe cy’impeshyi.

Kiss Summer Awards y’uyu mwaka, ibyiciro bihabwa ibihembo byavuye kuri bitanu bigera kuri birindwi, Ubuyobozi bwa Kiss Fm bwatangaje ko byaturutse ku busabe bw’abakunzi babo.

Ibyiciro bishya byongewe muri Kiss Summer Awards 2022 harimo icyiciro cy’umuhanzikazi witwaye neza n’icyiciro cy’umuhanzi wakoze alubumu nziza.

Umuyobozi wa KISS FM, John Wilkins yavuze ko “Abakunzi b’umuziki bakurikiye itangwa ry’ibihembo bya KISS Summer Awards mu myaka itambutse basabye ko twakongera ibyiciro, ariko ibyasabwe na benshi ni bibiri.”

ibi byiciro bishya bigamije gutera imbaraga abahanzikazi bagifite umubare uri hasi mu muziki no gushishikariza abahanzi gusohora alubumu nk’inzira yo kubinjiriza ifaranga ritubutse.

Kuri iyi nshuro, indirimbo zizahatanira ibihembo ni izagiye hanze nyuma ya Kiss Sumer Awards 2021, ni ukuvuga hagati ya Nzeri 2021 na Kanama 2022.

Ibihembo bya Kiss Summer Awards ni ngarukamwaka Ibyiciro bizahembwa kuri iyi nshuro ni Best Artist, Best Song, Best New Artist, Best Producer, Best  Female Artist, Best Album na Life Time Achievement Award.

Kuva mu 2018, KISS FM yatangiye gutanga ibihembo ishimira abahanzi bitwaye neza mu mpeshyi ya buri mwaka.

Muzadukumbura indirimbo ya Nel Ngabo afatanyije na Fireman iri muzihatanye muri Kiss Summer Awards 2022

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kenya: Abakora mu by’indege bateguje indi myigaragambyo

Ihuriro ry’abakora muri serivisi z’indege muri Kenya (KAWU) ryatangaje ko abanyamuryango baryo…

Nyagatare: Hangijwe ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga bifite agaciro k’arenga miliyoni 56 frw

Mu Karere ka Nyagatare, habereyemo igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge birimo urumogi na…

Sudan: RSF yishe abarenga 17, isiga abarenga 120 bakomeretse

Imirwano yongeye gufata intera hagati y’ingabo za Leta ya Sudan n’abarwanyi b’Umutwe…

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye muri Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Werurwe 2026, Perezida…

Umunsi w’Ilayidi wamenyekanye

Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?