BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Yaserukanye ikanzu idoze mw’isura y’inoti ya Bitanu bikangaranya benshi! Ibyaranze Bianca Fashion Hub- AMAFOTO

Yaserukanye ikanzu idoze mw’isura y’inoti ya Bitanu bikangaranya benshi! Ibyaranze Bianca Fashion Hub- AMAFOTO

admin
Last updated: August 21, 2022 8:44 am
admin
Share
SHARE

N’ubwo ubwitabire bucye bwatumye ibirori bya Bianca Fashion Hub byabaye ku nshuro ya kabiri bitangira bitinze, Eddy Kenzo yanyuze abitabiriye ibi birori byaranzwe n’udushya twinshi turimo imyambaro itangaje.

Uyu mukobwa uzwi nka Tanichou 14 ku mbuga nkoranyambaga yaserutse mu ikanzu ifite isura y’inoti ya Bitanu

Abitabiriye ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 20 rishyira ku wa 21 Kanama 2022 batahanye ibyishimo bivanze n’ubuhamya bw’ubwitange bwa Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca mu guharanira kuzamura uruganda rw’imideli mu Rwanda.

Ibi birori bya Bianca Fashion Hub Season 2 byitabiriwe n’ibyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba birangajwe imbere na Eddy Kenzo wanyuze ababyitabiriye, umuhangamideli Abyranz ndetse na rurangiranwa Hamisa Mobetto.

Kwinjira muri Camp Kigali ahabereye ibi birori by’imideli n’umuziki byabereye ihurizo bamwe mu bakobwa baje bambaye imyambaro bivugwa ko “yerekana ubwambure mu ruhame”. Polisi yabasabye guhindura imyenda bakaza mu kirori nta nkomyi.

Ibi birori byaranzwe n’udushya mu myambarire itangaje, abiganjemo igitsinagore buri umwe yaserutse yarimbye mu buryo bwihariye.

Abitabiriye ibirori banyuze ku itapi itukura bamurika imideli yabo bafatwa amafoto y’urwibutso rudasibangana.

Uwitwa Tanichou 14 ari mu batangariwe cyane kubera umwihariko w’ikanzu yaserukanye muri ibi birori idoze mw’ishusho y’inoti ya 5000 Frw.

Yabwiye UMUSEKE ko “Yashatse kwerekana umwihariko we muri ibi birori kandi ko atewe ishema no kwambara Bitanu !”

Ahagana saa 21h00 z’ijoro Sympony Band yahawe umwanya ishushya abitabiriye ibirori nyuma y’uko Mc Buryohe yagerageje kwiyuha akuya ashyira abantu mu mwuka w’igitaramo basaga nk’abarambiwe kubera gutinda gutangira.

Umuhanzikazi Bwiza ubwo yageraga ku rubinyiro yasabye abantu guhaguruka bakishimana nyuma yo kuririmba indirimbo y’umuhanzi Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana.

Bwiza ari ku rubyiniro mu ndirimbo “Ready” abanyamideli bamuritse imyenda ihangwa na Bianca yashimwe na benshi.

Yasoreje ku ndirimbo “Rumours” yifashishije ababyinnyi bagerageje kuzamura ubushyuhe mu bitabiriye ibirori, hari itsinda rito ry’abakobwa bagendanaga umujyo ku wundi.

Alyn Sano yakurikiye Bwiza ku rubyiniro, maze ashimangira ko ari umwamikazi wa Live mu rw’imisozi igihumbi.

Uyu mukobwa ufite ubuhanga budasanzwe mu kuririmba yakanguye abitabiriye iki gitaramo basaga nk’abatarisanga mu birori nyirizina.

Ubwo yaririmbaga indirimbo “Big Time” ya nyakwigendera Yvan Buravan yavuze ko yamwigiyeho byinshi mu rugendo rwe rwa muzika.

Alyn Sano yahishuye ko ubwo yakoranaga indirimbo “We the best” na Yvan Buravan hari abahanzi bubatse izina bari baranze ko bakorana indirimbo.

Yasabye abantu guhaguruka bakaririmbana indirimbo ya Yvan Buravan afata nk’indorerwamo mu muziki, amwizeza ko ibigwi bye bitazasibangana.

Eddy Kenzo niwe wasoje kuririmba muri Bianca Fashion Hub Season 2 yeretswe igikundiro kidasanzwe n’abitabiriye ibi birori baririmbanye nawe indirimbo ze zose.

Uyu muhanzi ufite izina rikomeye muri Afurika yashimangiye ko afite aho ahuriye n’u Rwanda, yavuze ko nyina umubyara ari umunyarwandakazi.

Ati “Ndabakunda mwe mwese muri aha, ndagukunda cyane Rwanda.”

Abantu batari benshi bitabiriye iki gitaramo bahagurutse bereka Kenzo urukundo kuva ku ndirimbo “Nyola” yahereho akigera ku rubyiniro.

Yahamagaye ku rubyiniro Platin baririmbana indirimbo “Noone like me” bakoranye na Dream Boyz maze Platin ahishura ko hari indirimbo ari gukora na Eddy Kenzo izajya hanze mu minsi ya vuba.

Eddy Kenzo n’ababyinnyi be ntibaciwe intege n’umubare muto witabiriye igitaramo bahamagaye Sheila Gashumba maze bakaraga umubyimba mu ndirimbo z’umuco gakondo wa Uganda abari aho bose barizihirwa.

Muri ibi birori bya Bianca Fashion Hub byabaye ku nshuro ya kabiri hafashwe umunota wo kwibuka ibigwi bya nyakwigendera Yvan Buravan.

Bianca mu mwambaro udasanzwe watangaje benshi
Bianca yashimiwe ubwitange n’uruhare rwe mu kuzamura igisata cy’ideli
Hamisa Mobetto yitabiriye Bianca Fashion Hub Season2 nk’umukemurampka
Yashimangiye ko yishimiye kuza bwa mbere mu Rwanda by’umwihariko mu birori nk’ibi binogeye ijisho
Avuga ko ari umudeli yahanze kandi afite inzozi zo kuzaba ikimenyabose
Uyu mukobwa uzwi nka Tanishou 14 ku mbuga nkoranyambaga yaserutse mu ikanzu ifite isura y’inoti ya Bitanu
Alyn Sano yahishuye uko Buravan yemeye ko bakorana indirimbo mu gihe abandi bari bamuhakaniye
Umunyamakuru Sheila Gashumba yari yambaye ikanzu yatangariwe na benshi
Eddy Kenzo yakoze uko ashoboye ashimisha abantu bitabiriye ibi birori

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

1 Min Read
Imyidagaduro

Ciara yahawe ubwenegihugu bwa Bénin

2 Min Read
Imyidagaduro

Burikantu wari ukurikiranyweho gufungirana abakobwa mu nzu yarekuwe

1 Min Read
Imyidagaduro

Burikantu akurikiranyweho icyaha cyo gufungirana inkumi ebyiri

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?