BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Ishimwe ry’abagore b’i Jabana basoje amahugurwa yo kwiteza imbere

Ishimwe ry’abagore b’i Jabana basoje amahugurwa yo kwiteza imbere

admin
Last updated: August 18, 2022 1:06 pm
admin
Share
SHARE

Abagore 98 basoje amahugurwa bahawe ku bijyanye n’imibereho myiza , gukora ishoramari rigamije isoko n’ibindi. bashimye umusanzu bakomeje guhabwa kugira ngo babashe kwisanga mu cyerekezo u Rwanda rwifuza.

Abagore bo muri Jabana bahuguwe na Women for Women

Aya ni amahugurwa yahawe abagore bo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana mu Tugari twa Ngiryi na Bweramvura akaba yaratanzwe n’umuryango wa Women for Women Rwanda.

Aba bagore bahawe amasomo atandukanye mu bijyanye no kumenya gufata ibyemezo, kwiga kwigirira icyizere, gutegura indryo yuzuye bigamije kurandura igwingira, isuku n’isukura, kuboneza urubyaro ndetse n’amasomo ajyanye n’uburenganzira bwa muntu no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu gihe kingana n’umwaka kandi aba bagore bigishijwe gukora ubucuruzi buciriritse n’imyuga irimo gukora amasabune, inkweto zo kwambara, ibikapu n’ibindi.

Mukashema Marie Chantal wo mu Mudugudu wa Akinyana mu Kagari ka Bweramvura avuga ko Women for Women Rwanda yamugejeje kuri byinshi birimo no kwitinyuka.

Ati “Ikintu kinshimishije nagezeho, namenye kwizigamira menya no gukora inkweto nziza, umwaka utaha nzaba ngeze ku rwego rushimishije kuko nkorera ku ntego.”

Nshongore Dorcas wo mu Kagari ka Ngiryi avuga ko umuryango Women for Women Rwanda uvuze byinshi ku buzima bwe, yigishijwe kwizigamira aho mu gihe cy’umwaka umwe yizigamiye asaga 850.000Frw.

Avuga ko ubu afite ubushabitsi (business) atakirambirije ku mugabo gusa ahubwo bafatanya mu rwego rwo kwiteza imbere.

Ati “Umugore aho ava akagera ashishikarire guhura n’undi umwe abere akabando mugenzi we, iyo uri kumwe n’abandi hari byinshi ubasha kugeraho, umugore ashishikarire kujya mu matsinda, ibina na Koperative.”

Nshongore Dorcas uhagarariye abahuguwe avuga ko bitinyutse banasobanukirwa uburenganzira bwabo

Beatrice Biyoga umuyobozi mukuru wa Women for Women Rwanda yasabye aba bagore kubyaza umusaruro aya mahugurwa bakorera hamwe n’abagabo babo.

Yagize ati “Dukomeze gahunda y’Igihugu cyacu yo kugira umugore wishoboye, mwigishe abandi bagore mubereke ukuntu umugore akwiriye kwifata.”

Biyoga yabibukije ko imbaraga zabo zikenewe mw’iterambere ry’ingo zabo n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Jabana, Uwera Lilian yashimiye umuryango Women for Women Rwanda wafashije kuzamura ubukungu bw’abagore bo muri Jabana, asaba ko amahugurwa basoje ababera urufunguzo rw’iterambere.

Yabwiye abasoje aya mahugurwa ko iyo umugore ahagaze neza mu bukungu no mu rugo hacika amakimbirane no gusabiriza umugabo.

Ati “Aho kugira ngo umuntu umuhe ifi wamwigisha uko bayirobera, ubu tuvugana nk’abagore ba Jabana tugiye guhaguruka turebe uko tubyaza umusaruro ubumenyi twahawe.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana bwiyemeje gufasha aba bagore kubona aho bacururiza ibikorwa byabo ndetse no gukurikirana imishinga yabo.

Umuryango Women for Women Rwanda ukomeje ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura ubuzima bw’umugore hirya no hino mu gihugu.

Beatrice Biyoga umuyobozi wa Women for Women yasabye abahuguwe guhindura aho batuye
Uwera Lilian CNF/Jabana yasabye abagore kugira umuco no gushyira imbaraga mu bibateza imbere
Rwamucyo Louis de Gonzague Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana avuga ko aya mahugurwa ari igisubizo cy’intero y’Umukuru w’Igihugu yo kwigira

Bacinye akadiho

Hamuritswe bimwe mu bikorwa n’abagore bahuguwe na Women for Women Rwanda
Abagabo baherekeje abagore babo

NDEKEI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?