BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > RCS: Abacungagereza 86 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

RCS: Abacungagereza 86 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

admin
Last updated: August 14, 2022 12:59 am
admin
Share
SHARE

Ku mugoroba wo ku wa 12 kanama 2022 ku kicaro gikuru cy’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagorororwa, RCS  giherereye mu mujyi wa Kigali  mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe mu Kagali ka Rubirizi  habereye umuhango wa gusezerea Abacungagereza  86 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

CGP Marizamunda Juvenal uyobora RCS yashimiye Rtd CSP Murara John ubwitange yakoranye akazi ke ubwo yari umuyobozi wa Gereza zitandukanye zo mu Rwanda

Aba bacungagereza bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bayobowe  na (Rtd) CP Peter Kagarama wari ushinzwe umusaruro muri  RCS  n’ibikorwaremezo.

CP Peter Kagarama  wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko urwego rw’imfungwa  n’abagororwa mu Rwanda rumaze gutera imbere mu buryo bugaragarira buri wese.

Yavuze ko ubwo bamwe muri bo  bazaga mu rwego rw’amagereza mu Rwanda muri 2014 bavuye mu gisirikare batanze umusanzu kugira ngo uru rwego rurusheho gutera imbere.

Ati “Byasabye imbaraga nyinshi hamwe n’ubwitange kugira ngo habeho impinduka nziza muri RCS.”

Minisitiri  w’umutekano w’imbere mugihugu, Hon Gasana Alfred wari umushyitsi  mukuru muri uyu muhango yashimiye abacungagereza bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku mbaraga n’ubwitange bakoranye akazi kabo.

Yibukije abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ko bazakomeza kuba abanyamuryango ba RCS.

Minisitiri Gasaba Alfred ubwo yageraga kukicaro gikuru cya RCS yakiriwe na CGP Marizamunda Juvenal uyobora RCS na DCGP Rose Muhisoni umungirije muri uru rwego

Uyu muyobozi yababwiye ko aho bazaba bari hose bazakomeza kwerekana isura nziza y’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.

Mu bacungagereza  86  bagiye  mu kiruhuko cy’izabukuru harimo  ACP John Karasira, CSP John Murara wayoboye Gereza ya Kimironko, Gereza ya Rwamagana na Gereza ya Huye. Harimo kandi CSP Murara ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru yari asigaye akorera ku cyicaro gikuru cy’urwego rw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda.

Aba bacungagereza 86 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bakigiyemo nk’uko byemejwe n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022  iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Ntabwo ari ubwa mbere abacungagereza bajya mu kiruhuko cy’izabukuru, ni umuhango ubaye ku inshuro ya gatatu kuva muri 2016.

Muri Nyakanga 2016 Abacungagereza 71 bashyizwe mu kiruhuko kizabukuru bayobowe  n’uwitwa Gapfizi Justin.

Muri Kamena 2019  Abacungagereza 90 bashyizwe mu kiruhuko kizabukuru  bayobowe na ( Rtd) DCGP Charles Musitu  mu basezerewe icyo gihe harimo na CP Tomas Mpezamihigo.

Rtd CP Peter Kagarama yavuze ko mumyaka umunani bamaze muri RCS bakoze ibishoboka kugirango uru rwego rutere imbere
Byari ibyishimo ubwo hafatwaga ifoto y’urwibutso y’abacungagereza bagiye mu kiruhuko kizabukuru n’abasigaye mukazi batarasezererwa

AMAFOTO @NKUNDINEZA

JEAN PAUL NKUNDINEZA

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?