BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 12, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Padiri Muzungu uzwi cyane nk’Umwanditsi w’ibitabo yatabarutse ku myaka 90

Padiri Muzungu uzwi cyane nk’Umwanditsi w’ibitabo yatabarutse ku myaka 90

admin
Last updated: August 11, 2022 12:42 am
admin
Share
SHARE

Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika, Journal KINYAMATEKA cyatangaje ko Padiri Muzungu Bernardin wari mu kiruhuko cy’izabukuru yitabye Imana ku myaka 90.

Padiri Muzungu Bernardin yitabye Imana afite imyaka 90

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu Mupadiri wo mu muryango w’Abadominikani, yamenyekanye cyane nk’umwanditsi n’umusizi.

Padiri Muzungu Bernardin wabaga Kacyiru, avuka mu Karere ka Nyaruguru, ahitwa Buhoro. Yabaye Padiri mu mwaka 1961, yakoreye i Kabgayi, Rulindo na Kigali muri Ste Famille.

Yize amashuri ahantu hanyuranye mu Bufaransa, mu Busuwisi, mu Bwongereza no muri Canada.

Ni umwe mu bahanga u Rwanda rwagize, yanditse ibitabo ku mateka y’u Rwanda.

Padiri Muzungu Bernardin yitabye Imana mu bitaro bya CHUK azize uburwayi.

 

Urupfu rwe rwababaje benshi mu bamuzi….

Claude NIZEYIMANA kuri Twitter yagize ati “Padiri Bernardin Muzungu namwize mu ishuri, nsoma ibitabo bye…. yari umuhanga kandi yatanze umusanzu ukomeye mu buvanganzo. Yitabye Imana, yasinziriye ariko ntazazima kuko tuzakomeza kubana na we mu bitabo yanditse. Imana imuhe iruhuko ridashira, aruhukire mu mahoro. RIP!”

Innocent Nizeyimana na we ati “Ntibyoroshye kumva no kwakira inkuru mbi yo gutabaruka kwa Padiri Muzungu Bernardin. Adusigiye umurage ukomeye nk’abandika ku mateka y’u Rwanda.Nagize umugisha wo guhura nawe kd kenshi, ndamushimira impamba ansigiye. Igendere uruhukire mu mahoro mubyeyi. Imana igutuze aheza.”

Noel Kambanda na we yagize ati “Wakoreye igihugu n’Imana……Inzu y’ibitabo iratabarutse. RIP Father Bernadin Muzungu. Padiri Muzungu Bernardin Ubwigenge, umwaduko w’abazungu mu Rwanda.”

Uwimana Basile yanditse ati “Umwanditsi ukomeye w’amateka, umwe muri bake basigaye mu rungano rwe. Umusizi ukomoka mu muryango w’abasizi b’Abasinga. Umupadiri wafashije benshi mu buzima.”

Padiri Muzungu Bernardin ni umwe mu bahanga u Rwanda rwari rufite

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • barame says:
    August 11, 2022 at 9:58 am

    Uyu musaza twamukundaga cyane.Abanyarwanda bandika ibitabo nkawe ni bake cyane.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa birindaga gukora ibyo Imana itubuza,kandi batiberaga mu byisi gusa,bizeraga Imana bakayishaka,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka cyane Imana,kugirango izatuzure kuli uwo munsi iduhe ubuzima bw’iteka.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana dusenga.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?