BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Karongi : Abaturage bashinja Leta kwiyitirira ubutaka bafitiye ibyangombwa

Karongi : Abaturage bashinja Leta kwiyitirira ubutaka bafitiye ibyangombwa

admin
Last updated: July 28, 2022 11:23 am
admin
Share
SHARE

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi, ntibumva uburyo Leta yita ubutaka ubwayo kandi babufitiye ibyangombwa. Akarere kavuga ko ubutaka butabyazwa umusaruro  buhabwa  abashoboye kububyaza umusaruro.

Ibiro by’Akarere ka Karongi

Ibi babitangaje nyuma yaho itsinda ry’abasenateri basuye ako Karere maze bagasanga hari ibibanza byinshi biri mu cyanya cyahariwe ubukerarugendo bitubatse.

Ibi byemezwa na Senateri Mureshyankwano Marie Rose,aho  yagize ati “Hano mu Mujyi wa Karongi ni ibibanza byinshi bitubatse, ni bantu benshi bafite ibibanza ariko bataza kubyubaka ngo babibyaze umusaruro, twagiriye inama akarere ka Karongi ko kaza guhuza abafatanyabikorwa, bakabaganiriza, bakababwira gahunda bafite yo kubyubaka ndetse hakubahirizwa itegeko ry’imikoreshereze ry’ubutaka.”

Abafite ibibanza mu Mujyi wa Karongi bo bagaragaza ko nta mikoro yo kubaka inzu zifuzwa bityo ko igishoboka ari uko abashoramari baza kubagurira.

Umwe yagize ati “Iwacu bwite kwa papa,dufite  ubutaka duhuriyeho n’abavandimwe.Ahashoboye guhingika niho duhinga, batubwiye ibyemejwe kuhakorera, twe nta mikoro dufite yo kubihakora.Icyo twifuza ni uko badutera inkunga, tukaba twabona abo bashoramari, bakahagura, bakahashyira ibikorwa leta yifuza.”

Uhagarariye abahafite ibibanza, Mpfizi Alphonse, yavuze ko impamvu yo kutabyubaka bifitanye isano no kutavuga rumwe kwa bene byo n’AKarere ka Karongi kuko ubwo butaka buri wese abwita ubwe.

Yagize ati “Harimo amakimbirane kuko hari aho Akarere kashyizemo amashuri , n’uyu munsi haracyari impaka ku buryo haziyambazwa urukiko mu gihe cyizaza. Ahahana imbibe na St Marie haracyari mu makimbirane, akarere kagaragaza ko ari mu kwabo, abaturage nabo bakavuga ko ari mu kwabo , bikaba byadindira kugira ngo icyangombwa cyibe cyaboneka mu kubaka cyangwa  bikagorana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi  wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Niragire Theophile, atangaza ko ikindi kigaragazwa nk’imbogamizi mu kubyubaka ari  ikibazo cy’imihanda aho ibyo bibanza biri idatunganyije .

Yagize ati “Ibyo nyakubahwa senateri avuga ni byo,biherereye mu cyanya cyahariwe ubukerarugendo.Kuba bitubatse birajyana bya bikorwaremezo bitari bwahagere ngo umushoramari  ahite anyoterwa no kuza kubaka.”

Yakomeje agira ati “Dufite n’ibindi birometero 10 biri muri icyo cyanya cyahariwe ubukerarugendo kiri  mu muhanda w’itaka .Turamutse tubonye umuhanda biri mu byatuma biriya bibanza byubakwa. Gusa  bifitanye isano n’ibihe tuvuyemo(COVID-19) , birumvikana y’uko tutabarenganya. Cyakora twatangiye kugenda tubahamagara, tubereka gahunda yo gusubukura imishinga yabo. Iyo hashize imyaka runaka biriya bibanza bitubakwa  bishobora kuba byahabwa ababishoboye,dukeneye  ko bitagera kuri urwo rwego kandi abaturage bacu ari bo baba aba mbere mu gushora imari iwabo.”

Ibibanza bigarukwaho cyane ni ibiri ku nkengero ry’ikiyaga cya KIVU ahagenwe ibikorwa by’ubukerarugendo.

Amakuru avuga ko nko mu  Murenge wa Bwishyura gusa habarurwa ibibanza 370 bitubatse.

IVOMO:RBA

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?