BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Aug 1, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyamasheke: Abacuruzi bamaze imyaka icumi batagira ububiko mu isoko bubakiwe

Nyamasheke: Abacuruzi bamaze imyaka icumi batagira ububiko mu isoko bubakiwe

admin
Last updated: July 28, 2022 10:01 am
admin
Share
SHARE

Abacururiza mu isoko rya Bushenge mu murenge Wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke bavugako isoko bubakiwe rimaze imyaka icumi ryubatswe ricururizwamo ritagira ububiko bwibyo bacuruza.

Abacuruzi basaba guhabwa ububiko kuko bibatera igihombo kujya kubitsa hanze y’isoko ibicuruzwa

Aba bacuruzi babwiye UMUSEKE ko kutagira ububiko bw’ibicuruzwa byabo bituma bagwa mu gihombo cyo gukodesha ahandi ho kubika, hari n’ubwo umucuruzi abura aho abika cyangwa aho yabikije bikibwa akaba yahagarika uwo murimo.

Ubuyobizi bw’akarere ka Nyamasheke buvugako iri soko rimaze imyaka ryubatswe bityo hakaba hari ibigomba gusanurwa.

Nteziryayo Innocent acururiza mu isoko rya Bushenge yagize ati “Mubyo ducuruza ibyasigaye ntabwo birara mu isoko ntaho kubibika rigira, buri umucuruzi yishakira aho ajya kubibitsa hanze y’isoko hari nubwo aho yabibitse byibwa agahomba.”

Akomeza agira ati “Icyifuzo buri wese atanga imisoro kugira ngo amenye umumaro wayo n’uko agomba kwegerezwa ibikorwa remezo by’amajyambere bitunganye buri wese akagira umutekano w’ibyo acuruza kuburyo ugaruka ukabibona.”

Singirankabo Gaspard nawe ni umucuruzi muri iri soko rya Bushenge ati “Nta bubiko rigira nukubyikorera nkajya kubibitsa, tukishyura nyirinzu tukanishyura isoko, turasaba ko iri soko ryakorwa neza ububiko bugatunganywa tukajya tubikomo.”

Tuyishime Sylvain avuga ko kwikorera akajya kubitsa ibicuruzwa bye hanze y’isoko byamuteye igihombo.

Yagize ati “Ejo bundi aho twabitse barahatoboye ibintu byanjye byose n’iby’abandi barabitwara ntaho twigeze tubariza, turifuza isoko rifite umutekano buri wese agafungiramo ibicuruzwa bye.”

Basaba ko leta yajya yubaka ibikorwaremezo byuzuye kuko by’umwihariko batanga umusoro kandi ku gihe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko iri soko rimaze imyaka myinshi ryubatswe ikibazo cy’uko hari ibikeneye gusanurwa haracyashakishwa ubushobozi.

Muhayeyezu Joseph Desire ni umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagize ati “Iki kibazo turakizi ni isoko ryubatswe n’akarere muri 2012 kugirango abakorera ubucuruzi muri kariya gace babone aho gukorera ibyakozwe byarakozwe imyaka ishize iyo urebye haribyo ubonako bikeneye kuvugururwa birimo ibitara, ikirigushakishwa ni ubushobozi kugirango rikorwe abaturage bakore neza.”

Iri soko ryatangiye kubakwa mu mwaka wa 2004 bitewe n’inyigo mbi ndetse no kutumvikana ku mikorere yaryo hagati ya rwiyemezamirimo n’Akarere byaje gutuma ata imirimo ye arigendera.

Mu mpera z’umwaka wa 2010 haje undi rwiyemezamirimo yaje gukora ibyari bisigaye, ku itariki ya 24 mutarama 2012 aritanga mu buryo bw’agateganyo.

Imirimo yo kubaka iri soko yatwaye akayabo ka miliyoni 357 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iri soko rimaze imyaka icumi ryubatswe ryatanzwe rituzuye
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abarimu batazi Icyongereza ntibazirukanwa, bazahugurwa- MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yavuze ko hari abarimu n’abayobozi b’ibigo bahuguwe ndetse hakiri…

RURA yafatiye MTN Rwanda ibihano 

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwafatiye ibihano byo mu rwego rw'ubutegetsi Sosiyete…

Mutamba yasabye ko Minisitiri w’Intebe ahamagazwa mu rubanza rwe

Constant Mutamba Tungunga wabaye Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

Amatora ya FERWAFA ntavugwaho rumwe n’abagize komite nyobozi

Bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse…

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?