BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Mar 4, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > MONUSCO yabaye ikirungurira kuba Kongomani

MONUSCO yabaye ikirungurira kuba Kongomani

admin
Last updated: July 25, 2022 8:59 am
admin
Share
SHARE

Umunsi ku wundi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo umutekano ukomeje kuba iyanga.Usibye kuba iki gihugu kigaragaramo imitwe y’inyeshyamba, kuri ubu umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n’igisirikare cya Leta ukaba warigaruriye ibice byo mu Burasirazuba bwa Congo birimo Bunagana n’ibindi bice. Muri iyi ntambara, Congo  ishyira mu majwi u Rwanda gushyikira uyu mutwe.

Abaturage basaba ko MONUSCO ibavira mu gihugu, bamwe mu bategetsi bakuru bayiryamyeho

Ariko uyu mutwe  wa M23 nawo uvuga ko FARDC, FDLR ndetse na MONUSCO, bihuje ngo bayirimbure.

Ubudahangarwa bwa MONUSCO ndetse n’ubunyamwuga bwawo bukomeje gutakarizwa icyizere umunsi ku wundi ndetse Abakongomani bahagurutse ngo ubavire mu gihugu.

Mu 1999  nibwo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu (MONUSCO) zagiyeyo zigiye kurinda abasivile no kurwanya inyeshyamba zihungabanya umutekano.

MONUSCO yacanyweho umuriro…

Ubusanzwe izi ngabo buri mwaka zitangwaho ingengo y’imari ya miliyari imwe y’amadolari ya Amerika. Ni bwo butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye buhenze kurusha ubundi ku Isi.

Nyamara kuri ubu ibintu byayibereye insobe nyuma y’imyaka irenga makumyabiri iri muri iki gihugu, Abanye-Congo bavuga ko nta musaruro iratanga.

Muri uku kwezi Perezida wa Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Modeste Bahati Lukwebo, yasabye  ko izi ngabo zasezererwa.

Uyu yavugaga ko atumva uburyo MONUSCO imaze imyaka 22 mu gihugu ariko ikaba itarigeze ibasha kugira impinduka izana mu kugarura amahoro .

Yagize ati “Twebwe ubwacu tuzibungabungira amahoro, umutekano n’ubusugire bw’igihugu.”

Usibye uyu musenateri,  mu kiganiro Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Congo, Patrick Muyaya yagiranye n’itangazamakuru kuwa 20 Nyakanga uyu  mwaka, yatangaje ko imiryango mpuzamahanga ikomeje kugira uruhare  mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Uyu mutegetsi yavuze ko Congo itifuza gukomeza kwijandika mu ntambara ahubwo ko yifuza kuba mu mahoro.

Patrick Muyaya nubwo aterura ngo avuge ko MONUSCO yagaragaje intege nke muri Congo, yashimye izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye gusa agashinja imiryango Mpuzamahanga kwitarutsa kubibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Perezida wa Sena ya RD Congo Modeste Bahati Lukwebo ntiyiyumvisha icyo MONUSCO ikora ku butaka bwabo

Imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera…

Muri uku kwezi kandi muri Teritwari ya Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Karengela, abaturage biraye mu mu mihanda, bakora imyigaragambyo bamagana Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura  amahoro muri Congo .

Mu bigaragambya bavugaga ko izi ngabo usibye “gusahura umutungo nta kindi zikora.”

Aba bavugaga ko izi ngabo   zaje”Mu butembere bihabanye n’igikorwa cyo kugarura amahoro mu Burasirazba bwa Congo bwazahajwe n’intambara.”

Ku wa 22 Nyakanga 2022 abagore bo mu Mujyi wa Goma nabo bazindukiye mu mihanda berekeza ku birindiro bya MONUSCO i Goma “bamaganye ibikorwa by’izi ngabo bazishinja gukorana n’imitwe yitwaje intwaro” yayogoje Igihugu cyabo nk’uko babivuga.

i Goma urubyiruko rwambariye kwamagana MONUSCO

Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Goma rubarizwa mu ishyaka  rya Union Pour la Democratie et le Progres Social ,UDPS  riri ku butegetsi kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nyakanga 2022, rwazindukiye mu mihanda yo mu Mujyi wa Goma barifuza ko Ingabo za MONUSCO ziva muri RD Congo.

Ubwo bashyiraga itangazo rihamagarira abaturage kubyukira mu mihanda, icyoba cyari cyose bikanga ko iyi myigaragambyo yangiza byinshi.

Iyi myigaragambyo yatangiriye ahitwa Gatoyi mu rukerera ahagana isaa kumi n’imwe aho imihanda yari yarunzwemo amabuye.

Uko bwagendaga bucya niko abaturage bikusanyaga muri Komine Kalisimbi, gusa Polisi yarubiye yiyemeza kuburizamo iyi myigaragambyo birinda ko yagera mu Mujyi rwagati.

Aba bose icyo basaba ni uko MONUSCO ibavira mu gihugu bavuga ko igihe kigeze ngo “birwaneho kuko izi ngabo zabatereranye kuva zagera ku butaka bwa Congo.”

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba  EAC iheruka gutora umwanzuro wo kohereza Ingabo muri Congo , mu gucyemura ikibazo cy’umutekano mucye ugaragaramo.

Itsinda rya ba ofisiye mu bo mu ngabo z’ibihugu bagize uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba , riheruka kugirira uruzinduko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Itsinda ry’Ingabo zidasanzwe zo mu gihugu cya Afurika y’Epfo nazo ziri mu myitozo ya nyuma ngo zoherezwe muri RD Congo guhanga na M23 ikomeje kwahagiza ingabo za FARDC n’abo bafatanyije barimo MONUSCO na FDRL.

RD Congo ikomeje kuba indiri y’imitwe y’inyeshyamba aho abaturage bicwa, bafatwa ku ngufu, igihugu gisahurwa ubutunzi amanywa n’ijoro byitwa ko kirimo ingabo za LONI zishinzwe kugarura amahoro.

Barasaba ko MONUSCO igenda n’ibyayo byose, bavuga ko yabateye mkuba aho kubakiza

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • citoyen says:
    July 25, 2022 at 10:06 am

    Utegereje amahoro kuri Loni we arambabaje rwose. Bazabaze u Rwanda uko rwabigenje ruhambiriza Minuar. Aba bo baje kwicururiza amabuye nta kindi. Ubwinshi bw’iriya mitwe y’inyeshyamba niyo business ishyushye muri Congo. Bareke kurindagira bikoma u Rwanda sitwe twabateje ubucucu mu kuyobora igihugu cyabo!

    Reply
  • bwahika says:
    July 25, 2022 at 10:19 am

    @ Ndagusubiza wowe witwa Citoyen.United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”.Nyamara kuva yajyaho,hamaze kuba intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.Ibihugu 9 byakoze atomic bombs zishobora gusenya isi yose nibaramuka bazirwanishije.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.

    Reply
  • Pingback: MONUSCO yatangaje impamvu imwe rukumbi izatuma iva ku butaka bwa Congo – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwageneye ubutumwa DRC yishimiye ibihano America yafatiye RDF

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo avuga ko ibihano bibogamye bifatirwa…

U Rwanda rwiteguye guhangana n’ingaruka z’intambara y’Amerika na Iran

Minisitiri w'Imari n'Ingenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko hari ingamba Leta y'u Rwanda…

RED-Tabara yanyomoje Muyaya wavuze ko u Rwanda ari rwo rwayijyanye mu misozi miremire

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wanyomoje Minisitiri Patrick Muyaya wa…

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani…

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

2 Min Read
Mu mahanga

Burusiya na Ukraine byahererekanyije imibiri y’abasirikare baguye ku rugamba

2 Min Read
Mu mahanga

Andi makuru mashya ku rupfu RWA Lt.Col Willy Ngoma 

1 Min Read
Mu mahanga

MASISI: FARDC irigamba kwisubiza Mahanga

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?