BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jan 23, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Amavubi U23 yageneye impano umukecuru w’imyaka 100

Amavubi U23 yageneye impano umukecuru w’imyaka 100

admin
Last updated: October 18, 2022 9:36 pm
admin
Share
SHARE

Uyu munsi ku wa 18 Ukwakira, 2022 ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yasuye umukecuru w’imyaka 100 witwa Mukanemeye Madeleine,  uzwiho kuba yarihebeye  ikipe y’Igihugu y’u  Rwanda (Amavubi) na Mukura Victory sports et Loisir, imugenera impano irimo n’amafaranga.

Amavubi U23 yamugeneye impano irimo n’umupira wo kujya yambara aje gushyigikira Amavubi

Iyi kipe iri gukorera umwiherero wayo mu karere ka Huye uyifasha kwitegura umukino bafite ku wa Gatandatu.

Uyu munsi ni bwo abatoza n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu bafashe umwanya bajya gusura uyu mukecuru utuye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save. Byari ibyishimo byinshi kuri uyu mukecuru wabonye ikipe y’igihugu mu rugo rwe yaje kumusura. Yasazwe n’ibinezaneza arabaririmbira karahava.

Si ukumusura gusa kuko banamuhaye impano nk’umukunzi w’ikipe y’Igihugu. Mu mpano bamuhaye zirimo umupira wo kwambara w’ikipe y’igihugu yawushyikirijwe na Clèment ari we Kapiteni na Hakizimana Adolphe, ikote ryo kwifubika riri mu mabara y’ikipe y’igihugu ryo yarishyikirijwe n’umutoza wungirije Gatera Moussa.

Impano nyamukuru ni ibahasha irimo amafaranga atavuzwe umubare, bamugeneye yo yayishyikirijwe na Rwasamanzi Yves umutoza mukuru.

Mukanemeye Madeleine uvuga ko yihebeye ikipe ya Mukura VS dore ko naho atuye abaturanyi be bayimwitiriye ati “Niyo ntambutse baravuga ngo ng’uwo Mukura arahise.”

Avuga ko yatangiye gufana iyi kipe y’i Huye mu gihe cy’umwami Rudahigwa.

Amavubi yo yatangiye kuyafana mu myaka ya vuba ariko arayakunda ku buryo iyo ari bukine ava mu rugo iwe n’amagaru hakiri kare kubera urugendo rurerure rurimo kugira ngo umukino utangire yahageze.

Yashimiye ikipe y’igihugu yamutekerejeho ikajya kumusura. Yabasabiye ku Imana ngo bazatsinde umukino kuko nawe bimushimisha kubona Amavubi atsinda. Yagize ati “Iyo mwatsinze ndaryama nkasinzira umwana yangaburira nkarya”. Ati ‘ariko iyo mwatsinzwe na Mukura igatsindwa ntabwo njya ndya n’amazi si nyanywa”.

Uyu mubyeyi yifurije Amavubi guhorana intsinzi.

    Umutoza mukuru, Yves Rwasamanzi yamushyikirije ibahasha irimo amafaranga
Yanahawe ikoti rizajya rimufasha mu bukonje
Yasutse amarira kubera ibyishimo
Yasazwe n’ibyishimo

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

FERWAFA yashyikirije abasifuzi mpuzamahanga ibirango bya FIFA bazakoresha muri 2026

2 Min Read
Imikino

CAN 2025: Maroc na Senegal zabonye itike ya ½ 

4 Min Read
Imikino

Bugesera FC yongeye gukora mu nkovu Rayon Sports FC

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?